Umuhanzi Awilo Longomba yageze I Kigali aho aje mu gitaramo yatumiwemo na Kigali Jazz Junction kizaba kuri uyu wa gatanu taliki ya 25 Ukwakira 2019.

Umuhanzi Awilo Longomba yamaze gusesekara I Kigali

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Ukwakira 2019, ahagana saa 7:36 z’igitondo nibwo umuhanzi Awilo Longomba yasesekaye i Kigali ku kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe, aho aje kwifatanya n’abanyarwanda mu gitaramo azahuriramo n’abahanzi nyarwanda barimo Man Martin.

Uyu muhanzi ukunze kwiyita “Le propriétaire de tous les dossiers” yavuze ko ari inshuro ya kabiri ageze I Kigali kuko bwa mbere yahageze mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bivuga ko hari hashize imyaka 25 yase atagera mu Rwanda.

Umuhanzi Awilo Longomba

Mu byamutunguye umuhanzi Awilo Longomba akigera ku kibuga cy’indege, yavuze ko igihugu cyateye imbere mu buryo bwihuse.

Mu bindi bibazo yabajijwe harimo nko kuba yazafasha abahanzi bagenzi be hano mu Rwanda, yasubije ko amarembo akinguye kuri buri muhanzi wese wifuza gukorana nawe indirimbo, aho yahamije ko mu Rwanda azi umuhanzi Man Martin ndetse na Meddy.

Yaboneyeho kuvuga ko nkuko bisanzwe azaba ari kumwe n’itsinda ry’abakobwa bamufasha kubyina aho yizeza abantu bose ko igitaramo azaba ari imbonekarimwe.

Umuhanzi Awilo Longomba

Biteganyijwe ko kwinjira mu gitaramo azaba ari Ibihumbi 10 000frw ahasanzwe na 20 000frw muri VIP, mu gihe VVIP azaba ari ibihumbi 250 000frw ndetse na 200 000frw ku meza y’abantu umunani.

Ubwo yakirwaga ku kibuga cy'indege i Kanombe
Ubwo yakirwaga ku kibuga cy’indege i Kanombe
Awilo Longomba mu modoka yamutwaye kuri hotel agomba kuba acumbitsemo
Awilo Longomba mu modoka yamutwaye kuri hotel agomba kuba acumbitsemo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU