Umuhanzi Meddy, amazina ye bwite akaba Ngabo Medard, yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu mugi wa Kigali azira gutwara imodoka yasinze, yafashwe uyu munsi mu rukerera ndetse nahamwa niki cyaha arafungwa iminsi itanu.

Umuhanzi Meddy ashobora kumara iminsi 5 muri Gereza

Ngabo Meddard akuriranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze nyuma yuko polisi yari imaze iminsi ishyizeho amategeko ahana abasinzi.  Amakuru y’uko Meddy ari mu maboko ya Polisi yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mugi wa Kigali Umutesi Marie Goreth nk’uko yabyemereye ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru.

Umuhanzi Meddy afashwe mu gihe abanyarwanda benshi bakekaga ko atakiri mu Rwanda nyuma y’uko akoze ibitaramo byabaye mu ntangiriro y’inama ya Youth Conneckt yabereye muri Kigali Arena.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU