Nyuma yaho Kylie Jenner atandukanye n’umugabo we umuraperi Travis Scott yahakanye ko atigeze aca inyuma umukunzi we nk’uko byakomejwe guhwihwiswa na benshi nyuma y’itandukana ryabo.

Umuhanzi Travis Scott yahakanye ko ataciye inyuma umugore we Kylie Jenner

“Ibyo bivugwa mubyite ibihuha” Travis Scott yandika kuri instagram ahakana ibyavugwana na benshi ko impamvu y’ugusenyuka k’umubano wabo ko watewe ari uko yaciye inyuma umugore we, yavuze ko yitaye ku muhamagaro we wo kuririmba, ubuzima bwe n’ubw’umuryago we.

Uyu muraperi w’umunyamerika yavuze ko “Bigira ingaruka iyo muvuga ibintu bitari byiza ku muntu,nongere mbisubiremo izo ibyo bihuha ni ibinyoma mu by’ukuri ibiribyo ni uko nitaye ku muziki,ubuzima n’umuryango wanjye”

Umuhanzi Travis Scott yahakanye ko ataciye inyuma umugore we Kylie Jenner

Ibi byamamare byombi n’ubwo mu mubano wabo bakunze gutandukana kenshi bemeza bazakomeza gutanga uruhare rungana mu burere bw’umwana wabo Stormi Webster, gusa nubwo batandukana kenshi Kylie yemeza ko agikunda umugabo we, aba batangiye gukundana muri 2017 banabyarana Stormi mu mwaka ushize wa 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU