Umuhanzikazi Stefani Joanne Angelina Germanotta wamenyekanye nka Lady Gaga byatangajwe ko yatandukanye n’umukunzi bari bamaranye amezi ane gusa kuva batangiye gukundana muri Nyakanga uyu mwaka.

Umuhanzikazi Lady Gaga yatandukanye n'umukunzi we nyuma yo guhubuka ku rubyiniro.

Uyu munyamerikakazi yakundanaga n’umuhanga mu gutunganya indirimbo akaba n’umukinnyi wa Film Dan Harton, byemejwe na Lady Gaga ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko kugeza ubu ari ingaragu, akaba yatangaje ibi nyuma nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko batandukanye.

Muri iki cyumweru ntabwo uyu muhanzikazi yahiriwe kuko aherutse no guhanukana ku rubyiniro n’umufana we  mu gitaramo cyaberaga i Las Vegas muri Nevada, imwe mu ma leta agize Leta Zunze ubumwe za Amerika, ubu biravugwa ko ari mu gahinda kenshi.

Umuhanzikazi Lady Gaga yatandukanye n'umukunzi we nyuma yo guhubuka ku rubyiniro

Lady Gaga yatangiye gukundana na Dan Horton muri Nyakanga, gusa nubwo bari batangiye bakundana mu muhezo, bari bagaragaye basomana ubwo barimo gusangira ifunguro rya mu gitondo.

Dan Horton yatangiye gukorana n’uyu muganzikazi Stefani Joanne Angelina Germanotta ubwo yazaga gutura i Las Vegas.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU