Umunya Cote d’Ivoire akaba yarahoze ari n’umukinnyi wa ruhago, Didier Drogba yageze i Kigali aho yitabiriye inama ya YouthConnekt, irimo kubera muri Kigali Arena.

Umukinnyi wa ruhago Didier Drogba yageze i Kigali

Umukinnyi wabiciye bigacika mu makipe atandukanye arimo Chelsea ndetse n’izindi yageze I Kigali aho aje nka ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, mu bikorwa bitandukanye.

Iyi nama yitabiriye kuri ubu yiteguye kuzakira abantu barenga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu 91 byo muri Afurika ho ifite intego yo guhuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, hakaganirwa ku nsanganyamatsiko zinyuranye. Muri uyu mwaka zahaganirwa ku iterambere ry’urubyiruko mu bijyanye n’inganda.

Akigera mu Rwanda yakiriwe n’ Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore, mu Rwanda (UN Women-Rwanda), Fatou Lo mbere yuko ajya gutanga ikiganiro cye muri YouthConnekt Africa Summit 2019.

Uretse urubyiruko iyi nama yitabiriwe n’ ba baminisitiri barenga 20 b’urubyiruko bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ba rwiyemezamirimo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi.

Twakwibutsa ko Didier Drogba kuri ubu afite imyaka 41 y’amavuko yabaye kapiteni wa Côte d’Ivoire ndetse yayitsindiye ibitego byinshi kurusha abandi bakinnyi, by’umwihariko aba umunyabigwi mu ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza kubera ibyo yayifashije kugeraho mu myaka icyenda yayikiniye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU