Umukino ufungura shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda wahuzaga ikipe ya AS Kigali na APR FC, urangiye Rusheshangoga atesheje APR FC amanota atatu amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kugwa miswi igitego 1-1.

Umunsi wa mbere wa shampiyona usize Rusheshangoga atesheje APR FC amanota atatu

Ikipe ya As Kigali niyo yari yakiriye ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu umukino witabiriwe ku buryo butangaje n’umubare ushimishije w’abafana.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe n’uburyo buke bwo gutsinda ku mpande zombi, bijyanye n’uko AS Kigali yakiniraga inyuma cyane.

Sugira Ernest yashoboraga gutsindira APR FC igitego cya mbere ku munota wa cyenda w’umukino, nyuma y’ikosa Songayingabo Shaffy yari amaze gukorera kuri Imanishimwe Emmanuel Mangwende mu rubuga rw’amahina, gusa Sugira Ernest ateye penaliti ikurwamo n’umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame.

APR FC yabonye ubundi buryo bukomeye cyane ku munota wa 39 w’umukino ubwo Danny Usengimana yacengaga Bakame, gusa bikarangira Rusheshangoga Michael wirukanwe n’iyi kipe,  akaba yari yinjiye mu kibuga asimbuye Benedata, akuriyemo umupira ku murongo w’izamu.

Ni nyuma ya Coup-Franc Kalisa Rashid yari yateye mbere gato bikarangira umupira ushyizwe muri koruneri na Rwabugiri Omar.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no kwiharira umupira cyane ku ruhande rwa APR FC, mu gihe AS Kigali ykinaga yugarira igahitamo kwataka yifashishije Contre-Attaques. Nta buryo bwinshi bw’ibitego bwigeze bugaragara muri iki gice.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 72 ibifashijwemo na Danny Usengimana, ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves wari umaze gusimbura Sugira Ernest.

AS Kigali yaje kugombora iki gitego mu minota itandatu y’inyongera, ibifashijwemo na Rusheshangoga wateye Coup-Franc bikarangira umuzamu Rwabugiri Omar ananiwe gukuramo umupira we.

Myugariro Mutsinzi Ange na Benedata Janvier ntabwo bahiriwe n’uyu mukino, kuko bavunitse mu gice cya mbere cy’umukino.

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza kuri uyu wa gatandatu, hakinwa imikino ine, harimo n’uwa Gasogi United na Rayon Sports utegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU