Umusore w’umunyafurika ukina umukino wa Basket komeje gutangaza benshi kubera uburebure burenze, aho kuri ubu areshya na metero 2 na santimetero 26.

Umunyafurika ufite uburebure burenze metero 2 akomeje gutangaza benshi

Ubusanzwe uyu musore yitwa Tacko Fall yatangiye gukina umukino wa Basket mu myaka irindwi ishize afite burebure bwa metero 2,26 ashobora kuzaba ariwe muremure kurusha abandi muri ’saison’ nshya ya NBA igiye gutangira.

Gheorghe Mureșan niwe mukinnyi muremure wakinnye muri NBA ubu ntagikina yareshyaga na 2,31m. Uburebure kandi bwari bufitwe na Manute Boll ukomoka muri Sudani y’Epfo nawe utagikina.

Tacko Fall uherutse kuza mu ikipe ya Boston Celtics ubu ari guhatanira kubona umwanya mu bakinnyi 15 bayo bajya ku rutonde rw’abakina shampiyona izatangira mu mpera z’uku kwezi.

Celtics yahisemo gutoranya uyu mukinnyi w’imyaka 23 kuko ari nawe wasumbaga abandi bose bashakaga kwinjira muri NBA uyu mwaka.

Uyu musore yavukiye i Dakar mu 1995, yagiye muri Amerika afite imyaka 16 icyo gihe yari amaze kugira uburebure bwa 2,13m, yaje gukina basketball muri University of Central Florida.

Tacko Fall yabwiye BBC ati: “Ni inzozi zabaye impamo. Natangiye basketball ntinze mfite imyaka 16.”

“Ngeze muri Amerika niho nabonye amahitamo menshi. Abantu benshi bamfashije gukomeza gutera imbere cyane cyane muri kaminuza ya Central Florida.”

Umunyafurika ufite uburebure burenze metero 2 akomeje gutangaza benshi

Uyu musore yameza ko akura atari azi n’icyo Basketball ari cyo, ngo yahoraga yirebera za ’cartoons’, gusa ngo uburyo nyirakuru yakundaga imikino nibyo byatumye atangira nawe kuyikunda.

Mu mikino ibanziriza shampiyona (pre-season) yabaye ejo hahise, yahaye akazi gakomeye abakinnyi ba Charlotte Hornets:

Ageze muri Amerika nibwo yatangiye kubyitaho nubwo bitari bimworoheye.

Agira ati: “Sinari nzi uko bayikina. Nari mfite byinshi byo kwiga, nagize amahirwe abantu benshi banyitaho bamfasha gutera imbere.”

Tacko Fall avuga ko nubwo afite uburebure burenze, yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo abone amahirwe yo gukina muri NBA.

Umunyafurika ufite uburebure burenze metero 2 akomeje gutangaza benshi

Ati: “None ubu ngira ngo ndi kurota. Basketball ni ubuzima bwanjye. Iyo ntakinnye umunsi umwe gusa numva nasara.”

“Nagize umugisha, ndi umwana wo muri Senegal umaze gusa imyaka nk’itandatu ntangiye basketball. Mu by’ukuri Imana yampaye umugisha.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU