Muri gihugu cya Uganda Umupasiteri yafotowe ari kwereka abakiristu uburyo bazajya bakora imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo.

Umupasiteri yafotowe yereka abagore uko bazajya bakora imibonano Uganda hamaze iminsi hakwirakwira amashusho y’umupasiteri utarangajwe amazina, ari kwerekera abagore uburyo bazajya bakorana imibonano n’abagabo babo. Ni mugihe icyo gikorwa yagikoranaga n’umwe mu bakirisitu be imbere y’ikoraniro ry’abari bitabiriye amateraniro.

Iyi nkuru yavugishije abatari bacye, aho benshi bagaragaje kunenga bikomeye uyu mugabo w’umupasiteri gukorera ibikorwa by’urukozasoni mu materaniro.

Akavidewo k’amasegonda 40 kari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kagaragaza uyu mu Pasiteri ahamagara umwe mu bagore bari mu materaniro, amuzana imbere maze amuryamisha ku gasambi kari imbere, atangira kwerekera abagore bari muri ayo materaniro uburyo bazajya bakoresha bashimisha abagabo babo.

Muri aya mashusho, uyu mupasiteri ubwo yakoraga icyo gikorwa cy’urukozasoni, abakirisitu bakomaga akaruru abandi baseka cyane bigaragara ko batangajwe n’ibyo uyu mupasiteri ari gukora.

Umupasiteri yafotowe yereka abagore uko bazajya bakora imibonano

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, ababonye ayo mashusho bose bagaragaje uburakari kuri uyu mugabo, bavuga ko atari ubupasiteri nyakuri ko ahubwo agamije kuyobya abakirisitu, basaba ko inzego z’umutekano zamukurikirana.

Mu gihe mu minsi ya none amatorero n’amadini arimo kugenda yiyongera, ni nako hagenda hagaragara ibikorwa biteye ubwoba by’abiyita abakozi b’Imana, aho usanga bakorera abakirisitu babo ibikorwa bidasanzwe ndetse biteye ubwoba babizeza ko bigamije kubakiza ibyaha no kubunga n’Imana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU