Abahanzi benshi bamenyekanye muri muzika nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop barimo Bull Dog, Pfla na Bushali ndetse n’abandi bagiye kujyanwa mu rukiko n’umuhanzi witwa Shakun Bon uvuga ko we na MC Mahoniboni aribo batangije injyana ya Hip Hop mu Rwanda.

Ubwo uyu muhanzi yaganiraga n’umunyamakuru wacu yavuze ko ababazwa cyane n’uko aba bahanzi bagenda bangiza injyana ya Hip Hop kandi ngo uyu muhanzi ariwe uyifitiye Copyright. Yakomeje avuga ko atababazwa gusa n’uko bagenda bica injyana ko ahubwo anababazwa n’uko byageze n’aho bica ururimi rw’iinyarwanda.

Yagize ati:’...injyana ya Hip Hop bayigize umwanda bokavuna umwambi…ninjye uyifitiye copyright nditegura kubajyana mu rukiko…bageze n’aho barenga kwica injyana ahubwo bageze no kurwego rwo kwica ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda. Urugero aho kuvuga ngo ni mwebwe…basigaye bavuga ngo ni muebue…”

Shakun Bon ni umuhanzi wakoranaga na MC Mahonibon bivugwa ko aribo bazanye mu Rwanda injyana ya Hip Hop. Uyu muhanzi yagiye akora indirimbo zitandukanye ariko cyane cyane izikangurira urubyiruko kureka gukoresha ibiyobyabwenge. Aha wavuga nk’indirimbo yakoranye na Gisa cy’Inganzo yise “ubuyobe” aho avuga ko inshuti ze nyinshi zishwe n’ikiyobyabwenge cyitwa Mugo agasaba urubyiruko kuzibukira ubwoko bwose bw’ibiyobyabwenge ngo kuko byica.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU