Umusaza w’imyaka 94 y’amavuko witwa Nulu Ssemakula yaciye agahigo ko kugira abagore benshi, kuri ubu byamenyekanye ko yarongoye abandi bane biyongera kuri 19 bari basanganwe.

Aba bagore 19 yari asanganwe yababyayeho abana basaga 100, ubu akaba akomeje kwagura umuryango yongera abagore.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Uganda, Dailymonitor kibitangaza, Nulu akomoka mu gace ka Ruyonza, kamwe mu duce two muri Uganda tuzwiho ubuharike cyane.

Mu Kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru yavuze ko ibyishimo bye ari ukugira abagore benshi n’abana, bagakora umuryango.

Yagize ati “Ku bw’ibyago bane mu bagore banjye ntitukiri kumwe, bansiganye abana,… Nkomeje kurongora mu gihe nkifite ubuzima n’abana. Mu bana n’abagore niho nkura umunezero, uyu niwo mutungo wanjye w’ukuri”.

Kugeza ubu abana 66 nibo baba kwa Ssemakula, umuto afite amezi umunani mu gihe umugore we muto afite imyaka 24 y’amavuko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU