Umwana ufite ubwenge butasanzwe mu gihugu cya Ghana yemerewe kwiga muri Kaminuza ya Ghana nyuma yo kwigishwa na se akanatsinda ikizami kimwemerera kwiga ndetse ngo afite intego yo kuzayobora icyi gihugu.

Image result for Robert Bamfo

Viemens Bamfo niwe muhungu muto kurusha abandi bose ibihumbi 30000 biyandikishirije rimwe ngo bige muri kaminuza ya Ghana nyuma yo kwigishwa na se Robert Bamfo mu rugo iwe, uyu mwana uvuga ko ashaka kuzayobora Ghana azajya kwiga ibijyanye n’ubundi n’imiyoborere bizwi nka Public Adminstration.

Yabwiye BBC ati: “Ndashaka kuzaba Perezida wa Ghana, ndashaka guteza imbere Ghana bya nyabyo ikaba igihugu cyigenga koko nk’Ubushinwa, Amerika Ubwongereza n’ibindi.” uyu mwana wigishijwe na se usanzwe ari umuhanga mu by’ubutabire ategerejwe kuziga ibijyanye n’itegeko nshinga n’ubundi buryo bunyuranye bw’imiyoborere, ubukungu ndetse n’ishoramari.

Se avuga ku ibanga ryatumye umwana we amenya ubwenge butangaje nta rindi, ati:”Kuva cyera namwumvishije ko atazagengwa n’itegeko rishyira abantu mu kigero runaka, ko agomba kurenga ibyo…Ibyo byatumye akora bidasanzwe kandi yiteguye gukomeza”.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU