Uruganda rukora imodoka Porsche n’urukora indege Boeing byasinye amasezerano yo gufatanya bagakora ibikoresho bigenda mu mujyi bifite n’ubushobozi  bwo  kuguruka.

Porsche itangaza ko yifuza kurenga ibyo gukora imodoka nziza za siporo ikagera ku rundi rwego rwo “gutwara abantu ku yindi ntera” itari ubutaka.

Umuyobozi Mukuru  ushinzwe ibyo kwamamaraza muri Porsche  Detlev von Platen yavuze ko kompanyi zombi ziri guhuza imbaraga kugira ngo zirebe kuri iri soko rishya ryo gutwara abantu ryo mu gihe kiri imbere.

Izi kompanyi zivuga ko mu gitekerezo izi ‘modoka ziguruka’ zigomba kuba zikoresha ingufu z’amashanyarazi

Zizajya kandi zihagurukira aho ziri zijya mu kirere cya bugufi aho zizagenda nk’indege kandi zamanuka hasi zikagenda nk’imodoka.

Abahanga  bo muri izo  kompanyi zombi ni bo bazashyira mu bikorwa igerageza ry’uyu mushinga nk’uko itangazo ry’izi kompanyi ribivuga.

Ubushakashatsi bwakozwe na Porsche mu 2018 buvuga ko ‘imodoka’ ziteye gutya zishobora kuzaba zirimo gukoreshwa cyane mu 2025.

Porsche ivuga ko nibigerwaho bizatanga igisubizo cyo gutwara abantu vuba, bihendutse, byoroshye kandi mu mutekano kurusha mu buryo busanzwe bw’imodoka mu mihanda bumenyerewe.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU