Ku wa 14 Ukwakira 2019, urukiko rwa gisirikare rwasubukuye urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Urukiko rwa gisirikare rwasubukuye urubanza rw’abantu bakekwaho gukorana RNC

Major Mudathiru ukekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC yahawe umwanya avuga ko afite impungenge zuko bashobora no kuzamuhuza na FDLR atazi.

Major Mudathiru na bagenzi be baregwa ibyaha bine birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Bamwe mu bunganizi batanze inzitizi ivuga ko abaregwa bose ari abasivili bityo ko urukiko rwa gisirikare atari rwo rugomba kubaburanisha.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha icyo rubivugaho, ubushinjacyaha buvuga ko hari urundi rubanza ruregwamo abandi bantu bafite ibyaha bimwe kandi rurimo abasirikare, aho batanze urugero ku witwa Private Muhire Dieudonné, bityo ko zombi zahuzwa, hanyuma urubanza rukaburanishwa.

Umwavoka wa Major Mudathiru, Me Umulisa , yatangiye avuga ko umukiliya we yasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, bityo hari inzitizi zo kuba yarajyanwe mu rukiko rwa gisirikare kandi yarabaye umusivili, akibaza uburyo abasivili bajyanwa mu rukiko rwa gisirikare.

Umushinjacyaha yahise asubiza ko nubwo ari abasivili, barezwe ibyaha bifitanye isano n’urubanza ruregwamo umusirikare Pte Muhire Dieudoné na bagenzi be batanu ruri mu rukiko rukuru rwa Gisirikare. Izi manza zombi ngo zizahuzwa, ari nayo mpamvu aba barimo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa na bo baregewe urukiko rwa gisirikare.

Abanyamategeko ntibanyuzwe, bahuriza ku kuba igihe cyose izo dosiye zitarahuzwa, abaregwa bakwiye kuburanira mu rukiko rwa gisivile. Ikindi ngo ni uko itegeko rigena ububasha bw’inkiko riteganya ko imanza zidahuje kamere cyangwa zitari ku rwego rumwe rw’iburanisha, zidashobora guhuzwa.

Bityo ngo izo dosiye zombi ntiziri ku rwego rumwe kuko Pte Muhire na bagenzi be bamaze kuregerwa Urukiko rukuru rwa Gisirikare bategereje kuburana mu mizi, mu gihe Rtd Major Mudathiru na bagenzi be bakiburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umushinjacyaha yavuze ko igitekerezo cyo guhuza dosiye gishingiye ku mpamvu z’amategeko kuko ibyaha baregwa byabereye igihe kimwe n’ahantu hamwe. Yavuze ko Pte Muhire ngo yagiye muri Uganda mu 2017 gushaka abarwanyi ba RNC, mu gihe Mudathiru yumvikanaga na Capt Sibo Charles wa RNC, ku mikoranire mu gisirikare cya P5.

Gusa umunyamategeko yavuze ko isobekerana ry’imanza ryemezwa n’icyemezo cya Perezida w’urukiko, kandi ngo ntacyo babonye muri dosiye, ngo si umushinjacyaha wemeza ko dosiye zisobekeranye.

Me Rwagasore Jean Claude yongeyeho ko guhuza imanza bikozwe n’Ubushinjacyaha byari gukorwa ari bwo bugifite dosiye zombi, ariko ngo aho zigeze byakwemezwa na Perezida w’urukiko rukuru, ku buryo Pte Muhire na bagenzi be baburanishwa ukwabo, abandi bakaburanishwa ukwabo mu rukiko rutari urwa gisirikare.

Abanyamategeko bagaragaza ko guhuza izi dosiye atari ngombwa, cyane ko abaregwa ibi byaha bari muri RDC bashobora gukomeza gufatwa ndetse bakoherezwa mu Rwanda, ku buryo buri gihe bitajya bisaba ko urubanza ruhagarikwa ngo dosiye zihuzwe.

Major Mudathiru yahawe umwanya avuga ko abo bandi bashobora guhuzwa mu rubanza atabazi, ku buryo ngo afite impungenge ko bashobora no kuzamuhuza na FDLR atazi. Yavuze ko we n’abo yari ayoboye bari mu mutwe wa P5, ku buryo yumva yaburanishwa ku byaha yagize kandi azi yemera, ariko batamuhekesheje uwo atigeze ambyara.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU