Tariki 21 Ukwakira 2019 urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwemereje mu ruhame ko Ndikumana Celestin afungwa burundu kubera kwica umugore we.

Urukiko rwemeje ko Ndikumana wishe umugore we afungwa burundu

Ndikumana Celestin wari utuye mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango urukuko rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko afungwa burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake umugore we bashakanye mu buryo butemewe n’ amategeko.

Mu rubanza rwabereye imbere y’ abaturage Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko. Bwavuze ko mu ijoro ryo ku wa 29 Ukwakira 2018 ari bwo uyu mugabo yishe umugore we akararana n’ umurambo mu nzu ku munsi ukurikiyeho akajya kuwushyingura ku wundi musozi mu nzu yabo bendaga kwimukiramo dore ko iyo babagamo bayikodeshaga. Mu kwiregura, Ndikumana Celestin yemeye iki cyaha cyo kwica ariko akavuga ko atagikoranye ubushake kuko ngo baratonganye umugore amukubita urushyi, we amwishyura amukubita umwase ahita agwa hasi arapfa, bityo agasaba urukiko ko rwamugabanyiriza igihano ndetse kikaba cyasubikwa.

Ubushinjacyaha ariko ntibwemeye uku kwiregura aho bwavugaga ko iyo aza kuba yaramwishe atabishaka yari gutabaza abaturanyi atari kugeza ubwo amushyingura wenyine.

Ikindi ubushinjacyaha bwashingiyeho bwemeza ko Ndikumana yishe umugore we yarabiteguye ni icy’ uko nyuma yo kumushyingura yahishe amakuru yose ajyanye n’ iby’ uru rupfu agerekaho no kubwira abantu ko yamuburiye irengero, ari na ho ukukiko rwashingiye rumukatira igifungo cya burundu.

Abaturanyi be bavuze ko iki gihano bacyakiriye neza ariko babona kidahagije bakurikije ubugome yicanye umugore we. Rurangwa Erasme yagize ati:” Ukurikije icyaha yakoze ntiyakagombye kugenda kuriya, mwari kubanza mukamuduha tukamukubita. Buriya agiye kugenda mukomeze mumugaburire.” Mugenzi we ati:” Usibye ko Leta y’ ubu ari imbyeyi yakagombye guhanwa bikomeye. Buriya agiye kugenda mukomeze mumurere, azarwara mumuvuze kandi ayo mafaranga yakabaye afasha imfubyi. Ntimuzamuhe ibiryo atabikoreye.”

Mu ntangiriro z’ ukwezi kwa 6 ni bwo umurambo w’ umugore wa Ndikumana Celestin wataburuwe mu gikoni. Ni ukuvuga nyuma y’ amezi agera kuri 7 yishwe. Iki gihe umutwe wari ukwawo, igihimba na cyo kiri ukwacyo ndetse nta mwambaro n’ umwe ufite ndetse abaturanyi be bavuga ko ubu bugome yicanwe ari indengakamere.

Uyu mugabo yemeye icyaha atari hafi aho mu rugo dore ko yari afungiye muri gereza akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gucuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU