Charly na Nina ni abakobwa bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu karere ka EAC  ndetse  mu Rwanda bikaba agahebuzo, ku munsi w’ejo aba bakobwa bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise  “Umuti “

Urukundo ni umuti udasanzwe mu buzima bwa muntu: Charly na Nina

Charly yadutangarije ko indirimbo bayise umuti bagendeye ku buzima bwa buri munsi  hano hanze hari abantu babaho nta byishimo na bikeya kubera kubura urukundo ariko umunsi  barubonye ibintu bigahinduka ukabona umuntu aranezerewe byo mu rwego rukomeye  bakaba babona rero ku ruhande rwabo urukundo ari umuti udasazwe

Aba bakobwa muri iyi minsi bari gukora cyane nyuma yo gushyirwa mu marushanwa menshi akomeye ndetse no kwitabira bimwe mu bitaramo bikomeye nkicyo bitabiriye cya Rwanda day mu Budage .

Iyi ndirimbo “Umuti” bashyize hanze mu gihe bitegura kwitabira ibirori bya Afrimma bigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu. aba bahanzikazi bavuze ko bishimiye guhatanira igihembo mu cyiciro ‘Best African duo’.

Tubamenyeshe ko  indirimbo umuti yakozwe na Producer Nessim  Pan usanzwe umaze gukorera Charly na Nina zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane hano mu karere naho mu buryo bw’amashusho bayakorewe n’umwe mu batunganya amashusho y’ibyamamare  muri Nigeria uzwi nka Paul Gambit

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU