Vuningoma J de Dieu ni umuyobozi w’ubucuruzi mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA, kuri ubu yatawe muri Yombi na RIB ashinjwa kwigwizaho imitungo mu mafaranga y’ikigo akorera.

Vuningoma J de Dieu umuyobozi muri RBA yatawe muri yombi na RIB

Ibyitabwa muri yombi bya Vuningoma J de Dieu byatangajwe n’umuvugizi wa RIB Mbabazi modeste mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru rugali.

Mbabazi Modeste nta byinshi yadutangarije, kuko yari mu mirimo myinshi ijyanye no gushyingura umukozi wa RIB uherutse guhitanwa n’impanuka mu Karere ka Rubavu. Gusa amakuru y’ibanze twabonye ni uko uyu Vuningoma J de Dieu yari Umuyobozi wa Marketing mu kigo cy’ Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, akaba yaratawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/10/2019.

Ubwo twabazaga Umuyobozi Mukuru wa R.B.A Bwana Arthur Asiimwe, we yavuze ko nta makuru ahagije abifiteho, bityo tukaba dutegereje ko hari ibyo yadutangariza, cyane cyane birebana n’ibyo uyu Vuningoma yaba yaranyereje !!

Hagati aho ariko uyu Vuningoma akaba yari amaze igihe ashyirwa mu majwi n’abakozi batandukanye ba R.B.A kubera kubambura cyangwa kubategeka kugabana nawe amafaranga atagira ingano y’ibihembo (Commission) by’amasoko babaga bashakiye ikigo!

Hari n’indi myitwarire avugwaho ishingiye ku cyo umuntu yakwita umurengwe kubera amafaranga menshii, aho yahoraga atembera hanze y’igihugu ngo yagiye kuryoshya na bamwe mu bakozi b’igitsina gore ayobora!

Aho Vuningoma J de Dieu yaherukaga ni Zanzibar ku musenyi w’inkengero nziza z’ikiyaga cya Victoria ari kumwe n’umwe muri abo bagore dore ko ngo yabahinduranyaga nk’uhindura imyambaro .

Hamwe n’ibindi byinshi uyu mugabo avugwaho birimo n’umuturirwa arimo kubaka za Musanze iyo, byose turimo kubyegeranya tukazabibagezaho mu minsi itarambiranye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU