Itsinda ry’abaryinnyi rya Wasafi Kigali ndetse na Mutima Chris bahize abandi mu irushanwa ritegurwa na Radio ya Royal FM rya Talent Zone aho iri tsinda ryahembwe miliyoni 1 Frw naho Mutima Chris ahabwa akazi gahoraho ko kuba umunyamakuru kuri Royal FM.

Wasafi Kigali na Christ Mutima batsindiye akayabo muri Talent zone

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu ritegurwa na Radio ikorera mu mugi wa Kigali ya Royal FM, iri ryari rirangiye ryari ryatewe inkunga na Minisitere y’urubyiruko. aba batsinze muri iri rushanwa bahize abandi bahize abandi barushanwaga mu cyiciro cya nyuma aho hari abanyamakuru umunani barushanwaga n’amatsinda atandatu.

Mu matsinda y’ababyinnyi hatsinze atatu, irya mbere riba Wasafi Kigali rihembwa miliyoni 1 Frw, irya kabiri riba The GS Crew rihabwa ibihumbi 500 Frw naho irya gatatu riba The Monster Dance Crew ritsindira ibihumbi 300 Frw.

Mu cyiciro cy’abanyamakuru hatsinze Mutima Chris ahembwa kuba umunyamakuru uhoraho wa Radio ya Royal FM, uwa kabiri aba Angelo Ndungutse ahembwa ibihumbi 300 Frw, uwa gatatu ahembwa ibihumbi 200 ariko aba babiri banyuma banahabwa amahirwe yo kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru kuri Royal FM.

Wasafi Kigali na Christ Mutima batsindiye akayabo muri Talent zone
Mutima Chris yahembwe akazi gahoraho kuri Radio Royal Fm

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU