Umukinnyi wa Cinema Wema Isaac Sepetu yongeye kwibutsa abantu ko ahantu agomba kuzashyingurwa nta handi uretse impande z’aho Ise umubyara ashyinguye.

Wema Sepetu yongeye kwibutsa ko azashyingurwa iruhande rwa Se

Nyakwigendera Balozi Sepetu ise wa Wema Sepetu aho ashyinguye umukobwa we wamenyekanye cyane mu ma film atandukanye yibukije ko nawe agomba kutazashyirwa kure ye, ahubwo agomba kuzashyingurwa impande ze. Nyakwigendera ashyinguwe mu Birwa bya Zanzibar ahitwa Chuini.

Ubwo yaganiraga na kimwe mu kinyamakuru cyo muri icyo gihugu, Wema yavuze ko ari iby’agaciro kujya ahora yibutsa abantu, ko bishoboka ko bakwibagirwa noneho bakazamutwara ahantu ataba yishimiye.

Wema Sepetu yongeye kwibutsa ko azashyingurwa iruhande rwa Se

Mu magambo ye yagize ati : “ Ndabizi abantu bashobora kwibagirwa rero ni byiza ko najya mpora mbibutsa, ahantu nshaka ko umubiri wanjye uzaruhukira iteka  umunsi n’ugera »

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU