RIB urwego rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi umuyobozi ushinzwe iterambere n’ubukungu mu Kagari, akekwaho kurigisa mudasobwa.

Yatawe muri yombi akekwaho kurigisa mudasobwa z’akagari

Niringiyimana Martin wakoraga mu kagari ka Gasebeya akurikiranyweho icyaha cyo kurigisa mudasobwa z’akazi yahawe maze agata akazi agasiga adatanze ibikoresho yari yarahawe zo kujya akoresha akazi.

Niringiyimana yatawe muri yombi kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2019 ahagana saa mbiri z’ijoro ari gufata agacupa mu kabari k’uwitwa Fiacre gaherereye mu murenge wa Nyakabuye.

Amakuru atugeraho avuga ko nyir’ubwite yibye bimwe muri ibyo bikoresho aribyo mudasobwa yakoreshaga mu kazi akavuga ko ntaho yayikura agahitamo kwiha ikiruhuko.

Hari andi makuru avuga ko Niringiyimana ashobora no kuba akurikiranyweho ibyo gutanga ibyiciro by’ubudehe mu buryo butemewe ndetse akabiha abaturage bataba mu kagari ashinzwe kuyobora nkuko hari bamwe babigaragaje.

Umukozi w’umurenge wa Nyakabuye ushinzwe iranga mimerere, Kazungu Nsabimana Alex,yavuze ko icyo bareba kuri uyu mukozi ari uko mu minsi ishize yataye akazi akagenda atanditse ibaruwa isaba uruhushya nkuko bisanzwe.

Yagize ati:”Twe icyo twabazaga Martin ni akazi ibindi byo bifite inzego bireba Kandi ntidushobora kubyivangamo nk’umuyobozi bw’umurenge.”

Ubuyobozi buvuga ko hari hashize hafi iminsi igera kuri 30 uyu muyobozi yarataye akazi. Bityo ngo kuba nta ruhushya yahawe ngo niyo mpamvu bwanamwandikiye ibaruwa imusaba ubusobanuro ku mpamvu zuko atagaragara ku kazi Kandi nta kiruhuko yahawe.

Ubu ucyekwaho icyaha acumbikiwe kuri Station ya RIB mu murenge wa Nyakabuye mu gihe hagikomeje iperereza. Twashatse kumenya icyo urwego rw’ubugenzacyaha rubivugaho maze ku murongo wa terefoni igendanwa duhamagara umuvugizi w’uru rwego Mbabazi Modeste ntibyadukundira

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU