Umubyeyi w’abana babiri b’icyamamare Diamond Platnumz Zari Hassan yasubije ikibazo yari abajijwe niba ataratwawe umugabo na Tanasha Donna maze amusubiza n’uburakari amubwira ko yamukuye mu mureko.

Zari: Tanasha ntiyantwaye Diamond yamukuye mu mureko

Zari Hassan yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umwe mu bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram wanakomoje k’imibavu ye yibiwe mu ndege ya Kenya Airways maze abihuza neza no kuba muri Kenya baramwibye imibavu, bakamwaka umugabo none ngo niwe basigaje ariko ntiyabyihanganiye yamuhaye igisubizo cy’uburakari bwinshi.

Njau Brenda umwe mu bakurikirana zari kuri Instagram yamubajije “Papa w’abana bawe yibiwe muri Kenya, ubu imibavu yawe yibiwe muri Kenya, ubutaha niwowe baziba, ntuzigere usubira muri Kenya kuko ntibagushaka.”  Zari mu burakari bwinshi yasubije akana ko umugabo we atigeze atwarwa, aho yagize ati “Ntabwo bigeze bamuntwara bamutoraguye mu mureko, aho namusize.”

Zari: Tanasha ntiyantwaye Diamond yamukuye mu mureko
Ikiganiro Zari yavuzemo ko yataye Diamond Tanasha Donna akamubona nyuma.

Umunyamakuru Tanasha Donna na Diamond Platnumz baherutse kwibaruka umwana uje asanga abana babiri Diamond yabyaranye na Zari ndetse n’umwana yabyaranye na Hamissa Mobeto n’ubwo Platnumz we ahakana avuga ko atari uwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU