Zari waguriwe inzu nshya n’umukunzi we yishongoye kuri Diamond amusaba ko yaza akamuha urufunguzo rw’inzu ye ishaje yabagamo muri Afurika yepfo.

Zari yishongoye kuri Diamond amubwira ko yaza akamuha urufunguzo rw’inzu ye ishaje

Zari Hassan, umushabitsikazi uvuka muri Uganda yongeye kubyutsa amakimbirane hagati ye na Diamond amusaba ko yaza akamuha urufunguzo rw’inzu ye ishaje.

Ibi bibaye nyuma yaho uyu mugore aguriwe inzu nshya n’umugabo baherutse gukora ubukwe mu ibanga, aho yabwiye Diamond ko yazaza gufata urufunguzo rw’inzu ye ngo kuko yamaze kugurirwa indi nzu nziza ndetse irimo buri kimwe.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram, yashyize hanze ifoto aryamye muri iyi nzu, ndetse avuga ko yaraye neza, aboneraho guhishura ko ubu yamaze kwimuka mu nzu ya Diamond iherereye muri Afurika yepfo aho ahamya ko iyi nzu yayiguriwe n’umukunzi we King Bae.

Ni nabwo Zari yishongoye kuri Diamond amubwira kuzaza gufata urufunguzo rw’iyi nzu ye ngo kuko yamaze kubona indi nziza kandi iruta iyo yaguriwe yamuguriye.

Zari yishongoye kuri Diamond amubwira ko yaza akamuha urufunguzo rw’inzu ye ishaje
Diamond ntaragira icyo asubiza Zari kubw’ibyo yamuvuzeho.

Twakwibutsa ko umubano waba bombi wajemo agatotsi ubwo Zari yahukanaga n’abana be bakajya muri Afurika y’Epfo nyuma yuko ashinje uyu mugabo we babyaranye abana 2 kumuca inyuma akabyarana n’abandi bagore.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU