Komisiyo ishinzwe uburinganire muri yamaganye amabwiriza yihariye agenga imyambarire hirindwa ko abakobwa bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ababigisha.

Umuyobozi ushinzwe amategeko muri iyo komisiyo aherutse kubwira ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko mu rwego rwo gufasha abarimu ba Kaminuza kwigisha neza, byaba byiza hashyizweho amabwiriza yihariye agenga imyambarire mu gihe abanyeshuri bari ku mashuri/

Yagize ati “Yego Itegeko Nshinga rivuga iby’uburenganzira bwo kwisanzura ariko ibigo byemererwe gushyiraho ibyabyo bitewe n’ibikenewe.”

Yavuze ko ayo mabwiriza ashobora gushyirwaho bitewe n’uko Kaminuza zibyumva akubahiriza mu minsi y’imibyizi naho mu mpera z’icyumweru bakambara uko bashatse.

Iyo Komisiyo yatangaje ko byaba byiza abakobwa bagiye babuzwa kwambara imyenda igaragaza bimwe mu bice byabo by’ibanga kugira ngo birinde abarimu bashobora kubahohotera.

Nubwo bijya bivugwa ko abakobwa biga muri za Kaminuza bahohoterwa n’abarimu babigisha, abayobozi ba za Kaminuza muri icyo gihugu bo bavuga ko nta birego bakunze kwakira bitanzwe n’abahohotewe.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bagiye ku mbuga nkoranyambaga bamagana iyo Komisiyo, bavuga ko ibyo ishaka bibangamiye uburenganzira bw’abanyeshuri cyane cyane abakobwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU