Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019, Ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda rizwi nka RSJF (Rwanda Showbiz Journalists Forum) ryashyize hanze abahanzi bazaririmba mu gitaramo gikomeye cyo kumurika iri huriro ku mugaragaro gitegerejwe mu kwezi k’Ukuboza.

RSJF n’ihuriro rigizwe n’abanyamakuru bakora mu gisata cy’imyidagaduro hano mu Rwanda, biganjemo abakora kuri Radio, Televiziyo, ndetse n’ibinyamakuru byandika. Iri huriro rikaba ryarashyizweho mu rwego rwo guca akavuyo karangwaga mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’iri huriro buyobowe na Joel Rutaganda ku bufatanye na Federasiyo ya muzika nyarwanda bashyize hanze urutonde rw’abahanzi ndetse n’amatariki y’igitaramo gikomeye cyo kumurika iri huriro ku mugaragaro.

Tom Close yatumiwe nk’umuhanzi mukuru muri iki gitaramo

Ni igitaramo kizabera muri Kigali Cultural Village iherereye muri KCEV [ahahoze hitwa Camp Kigali] tariki ya 6 Ukuboza 2019. Abahanzi bazaririmba barimo Tom Close(watumiwe nk’umuhanzi mukuru), umuraperi Riderman, Uncle Austin, Yverry, Andy Bumuntu, Fireman, P FLA, Alyne Sano, na Ruti Joel mu gihe Anita Pendo azaba ariwe mushyushyarugamba.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitatu (3000 Frw) ku banyeshuri, ibihumbi bitanu (5 000 Frw) mu myanya isanzwe, ibihumbi icumi (10 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP) ndetse n’ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro cyane (VVIP).

Urutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cyo kumurika ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU