Abanya Kenya bakwirakwije amashusho y’abapolisi bane bakubitaga umunyeshuri ibiti mu mutwe baziko ntawe ubabona none bamaze guhagarikwa ku kazi nyuma yo gufatwa amashusho batabizi.

Related image

Umuyobozi w’igisirikare cya Kenya Hilary Mutyambai yatangaje ihagarikwa ku kazi ry’aba bapolisi anashimira abaturage b’iki gihugu bagaragaje umubabaro bakakwirakwiza aya mashusho avuga ko isura y’igipolisi cya Kenya yangiritse igihe kirekire kubera ibikorwa bitari byiza bakora kenshi bitari byiza n’ubwo ubuyobozi bwakundaga kuvuga ko bufite abapolisi b’abanyamwuga.

Iri bara ryakorewe umunyeshuri wiga muri  Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology maze amashusho afatwa n’ishuti ye yari hafi abapolisi batabizi baza kwisama basandaye nyuma yaho amashusho abonywe na rubanda maze bagahita birukanwa mu kazi.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU