Bamwe mu bubatse inzu zo mu nkambi ya Gashora aho abimukira bazatuzwa, baravuga ko bamaze Ibyiciro bitatu badahembwa.

Abubatse inzu zo mu nkambi ya Gashora bamaze Ibyiciro 3 badahembwa

Mu gihe leta y’u Rwanda yitegura kwakira izindi mpunzi n’abimukira baturuka mu gihugu cya Libya, bamwe mu bubatse inzu zo mu nkambi ya Gashora abo bimukira bazatuzwamo bo baravuga ko bamaze Ibyiciro bitatu (3 Quinzenes) badahembwa, bikaba byaragize ingaruka ku mibereho y’imiryango yabo.

Ni abakozi bagera ku 120 bakorera imwe mu makampani akora imirimo y’ubwubatsi mu nkambi ya Gashora yo mu karere ka Bugesera yacumbikiwemo impunzi n’abimukira bavuye mu gihugu cya Libya. Aba bakozi bari gutegura izindi nyubako zizakirirwamo izindi mpunzi n’abimukira bavuga ko bamaze Ibyiciro bitatu (By’iminsi 15 kuri buri kimwe) badahembwa mu gihe ubusanzwe bahemberwa iminsi 15.

Aba biganjemo abageze mu zabukuru bavuga ko kuri ubu babaye ba bihemu kubera kubura amafaranga yo kwishyura abacuruzi bagiye bafatira amadeni.

Umunyamakuru yavuganye n’umucungamutungo w’iyo kompani witwa Hoziane BARAHIRWA ku murongo wa telefoni amubwira ko mu minota icumi ari bumuhe amakuru, gusa nyuma yo kumuhamagara ntiyongeye kwitaba telefoni ndetse ntiyanasubiza ubutumwa bugufi yamwoherereje.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora RWABUHIHI Jean Christophe yemeza ko atari ubwa mbere iyi kampani itinda guhemba aba bakozi ariko ngo bagiye kuvugana n’abayobora iyi nkambi ku bijyanye n’imihemberwe y’aba bakozi.

Uretse kuba imwe muri kampani zikora imirimo y’ubwubatsi muri iyi nkambi ya Gashora ivugwaho kudahemba abayikorera, Aba bakozi kandi bavuga ko abakorera izindi kampani bo nta kibazo cyo guhembwa bafite.

Abubatse inzu zo mu nkambi ya Gashora bamaze Ibyiciro 3 badahembwa

Mu Rwanda hamaze kugera ibyiciro bibiri by’impunzi n’abimukira bavuye muri Libya bagera ku 189 biganjemo abanya-Eritrea, bikaba biteganyijwe ko icyiciro cya gatatu cy’impunzi zibarirwa mu 120 kuzamura bazagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU