Adeline Mukangemanyi Rwigara, umugore w’umunyemari Rwigara Assinapol yagaragaye ari gusengera mu kibanza cy’ahahoze Hoteli y’umuryango we mbere y’uko isenywa.

Adeline Rwigara yagaragaye ari gusengera mu kibanza cy’ahahoze Hoteli y’umuryango we

Kuwa Kane w’icyumweru gishize, Mukangemanyi yabwiye Radio VOA ko yasanze abakozi b’umujyi wa Kigali bafite amabati, banacukura imyobo, muri iki kibanza cye kiri mu Kiyovu, ababajije icyo bari gukora mu kibanza cye bamubwira ko bategetswe kuzitira icyo kibanza mu ijoro.

Adeline Mukangemanyi yavuze ko yabaretse aragenda gusa ngo ari gusenga Imana ayisaba kumurengera.

Mu gitondo cyo kuwa Mbere Mukangemanyi yasanze ikibanza cye kitazitiwe nkuko yabibwiwe n’aba bakozi yise ab’umujyi wa Kigali ari nabwo yakigiyemo arasenga.

Nkuko ikinyamakuru Taarifa kibitangaza, kuwa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo nibwo uyu mugore yafotowe apfukamye muri iki kibanza cy’ahahoze hoteli y’umuryango we mbere y’uko isenywa mu 2015.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU