Umuhanzikazi wamamaye muri muzika ya Leta Zunze Ubumwe n’isi yashinjwe agasuzuguro n’abafana kubera guhita k’ushizwe umutekano akanga kumwereka ibyangomwa bimwerera kwinjira ku kibuga cy’indege i Mombai mu Buhinde.

Image result for katy perry in mumbai

Abahinde bamwe bamushinje gusuzugura amategeko y’iki gihugu nyuma y’amashusho yafashwe umuhanzikazi Katy Perry atambuka k’umugabo ushinzwe umutekano ku kibuga cy’indege maze yamwaka passeport akikomereza.

Aya mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nyinshi zirimo na Twitter ntabwo yakiriwe neza n’abahinde.

Umwe mu bafana avuga uko yakiriye amashusho Katy Perry yirengagiza ushinzwe umutekano wamwakaga ibyangombwa yagize ati: “Ibi bintu ubuyobozi bukwiye kugira icyo bubivugaho, yego ni icyamamare mpuzamahanga ariko ntabwo ibyo bikwiye gutuma asuzugura amategeko y’Ubuhinde n’abashinzwe umutekano.”.

Umuhanzi Katy Perry ari mu gihugu cy’Ubuhinde aho yitabiriye iserukiramuco yari yatumiwemo rya OnePlus music festival ryabereye kuri stade yitiriwe DY Patil ahitwa Navi mu mugi wa Mombai ryabaye ku cyumweru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU