Umuhanzi wo muri Nigeria Damini Ebunoluwa Ogulu wamenyekanye mu muziki nka Burna Boy akomeje gushimagizwa n’ibyamamare bitandukanye muri muzika nyuma yo kujya ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2020.

Image result for burna boy

Mu rutonde rwasohotse ku munsi w’ejo ruriho Album y’umuhanzi Burna Boy yitwa African giant aho izaba ihatana mu cyiciro cya Best world music category. Ni ku nshuro ya mbere umuhanzi Burna Boy agiye guhanganira ibi bihembo biri mu bikomeye ku isi bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu muhanzi aheruka kwegukana ibihembo bya MTV EMA 2019 mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza muri Africa cyizwi nka Best African act.

Album y’uyu muhanzi yamuritswe ku mugaragaro ku wa 26 Nyakanga 2019 iriho indirimbo 19 zirimo n’iyitwa On The Low yafashije uyu muhanzi kwegukana ibihembo bya MTV European Musics Awards, ikabamo n’indirmbo yitwa “spritual” ivuga ku ijambo nyina yavuze ubwo yegukanaga ibihembo bya BET Awards 2018.

Bamwe mu bantu babarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro barimo abaririmbyi,aba producer n’abahanzi bagaragaje uko bakiranye ibyishimo kuba Burna Boy agiye guhatanira ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya mbere.

Bamwe mu bamushimiye ku mahirwe yagize harimo umuhanzi Bank W wo muri Nigeria, Producer Don Jazzy,umuhanzi Davido, Umuhanzi Wizkid n’abandi. Gusa benshi mu bamushimagizaga bose bamuraga bati komerezaho kandi wari ubikwiye.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU