Umuhanzi w’icyamamare muri Hip Hop ya Tanzanie Ali Kiba yandikiye ubutumwa mvamutima asaba umugore witwa Amina wo muri Kenya kugirango azamugire mu mashusho y’indirimbo maze amubwira ko amubuzeho.

Related image

Ali Saleh Kiba yasabye umugore we witwa ko Amina Khalef ko yakwemera akazagaragara mu mashusho y’indirimbo ye shya Mshumaa, Kiba yasobanuye ko yicuza kuba yarataye umugore we ubu wibera iwabo hamwe n’ababyeyi muri Kenya kuva batandukana, yamwandikiye aramubwira ati “Ko tuburanye”. avuga ko n’igihe cy’urupfu azakomeza kubona umugore we.

“Narakubuze ariko ndizera ko tuzabonana, Niba Imana iri gupanga ko nzapfa ejo, Ndizera ko buri umwe azaba areba undi” Ali Kiba atera umutoma umugore we akunda cyane. Aba bombi Ali Kiba Na Amina Khalef bashyingiranywe umwaka ushize wa 2018 ndetse batandukana batamaranye igihe kirekire.

Kiba yanongeyeho ati “Reka nkwibutse ko igihe nakwambikaga impeta, twasezeranye ko tuzabana kugeza gupfa,kuba warahabonetse niko kubaho kwanjye”. Ubukwe bwa Kiba na Amina bwaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kandi bwari bwitabiriwe n’umuyobozi w’umugi wa Mombasa Ali Hassan Joho n’umunyamakuru Jamal Gaddafi.

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU