Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo  abantu benshi bagiye babona  inkuru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za hano mu Rwanda  zivuga ku burwayi Kamanzi Vianney ’Dudu’ ndetse na mushiki we Riziki Solange ’Fillette’, bamaze imyaka 15 barwaye indwara yo gutirira bafite indwara  yo gutitira bakanavuga badidimanga .

Ku bufatanye n’inshuti ze  umuhanzi Aline Gahongayire yatangije ubukangurambaga bwo gufasha  uwo mu ryango kugira ngo ubone ibiwufasha kubaho mu buzima bwiza  ndetse no kwivuza.

Mu kiganiro   na Aline  Gahongayire nyuma yo kuva mu Karere ka Rubavu  Gusura umuryango wa Dudu  na Fille   yagize ati “ Ndashima uwiteka  wadutije ingufu zo gutekereza gutabariza uriya Muryango aho twakoze ubukangurambaga  bwo kubashakira inkunga yo  kubavuza  tukaba twarabashije kubigeramo  mu gihe cy’iminsi icyenda yose bakaba bari bamaze kubona  amafaranga asaga miliyoni 11 yaturutse  mu mpano twagiye duhabwa na bantu batandukanye  ari abari mu Rwanda ndetse no  hanze  yarwo ndabasabira umugisha ku Mana  kuko n’ibintu  bidakunze  gushobokera umwana w’Umuntu ariko ndabashimira cyane  ku mutima utabara bagize .

Aline yakomeje ashimira umuhanzi  Yvan Buravan  nawe wagaragaje  umutima w’urukundo akagenera umuryango wa Dudu  na Fille  Televiziyo ya Rutura kugira  batazajya baheranwa  n’irungu  mu gihe bazaba  bari mu rugo  , yasoje atubwira  ko muri iki cyumweru bafite gahunda  yo kubajyana  kwa muganga kugira ngo babashe kumva icyo abaganga  bazabakorera  kugira nabo bakomeze bamenye uko bazajya bakomeza kubitaho.

Tubibutse ko ubwo Dudu na Fille basurwaga nabo bagiraneza  bashyikirijwe inkunga zirimo ibikoresho byo mu rugo nka  Televiziyo, frigo, Amashyiga ya Kijyambere ibyo kurya ni bindi byinshi  bizakomeza kubafasha .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU