Amafaranga yakusanijwe n’isosiyete RSAU (Rwanda Societey of Authors) kuva mu mpera z’umwaka wa 2017 kugeza mu ntangiriro za 2019 yasaranganijwe abahanzi nyarwanda aho buri umwe muri 80 bayafashe yahawe ibihumbi 100.

Ni mu gitaramo cyabaye  mu ijoro ry’uyu wa 28 Ugushyingo 2019 mu muhango wo gusaranganya amafaranga abahanzi babarizwa muri RSAU, Sosiyete Nyarwanda y’abahanzi [Rwanda Societey of Authors], wabereye muri Hotel Mille Collines. Muri ibi bitaramo abahanzi bahawemo aya mafaranga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard, yatangaje ko hakwiye gutegurwa igitaramo cyo gushimira abahanzi bakuru ‘ababyeyi’.

Yavuze ko utariyandikishije ashobora kwiyandisha muri RSAU nawe ‘ibyiza bikamugeraho’. Yashimye abahanzi bakuru ‘ababyeyi’ batangiye ubuhanzi mu nguni zose bahura n’ibigeragezo bitandukanye ariko babyitwaramo gitwari.

Avuga ko muri we adafite gushidikanya ko ibigeragezo by’uyu munsi kenshi bihinduka igishoro cy’ubuzima bw’ejo hazaza. Ngo ibyo abahanzi bakuru banyuzemo byabaye impamo n’urufatiro ku bahanzi b’iki gihe.

RSAU igizwe n’abanyamuziki, abanditsi, abakora za Cinema n’abashushanya. Yashinzwe muri 2010 itangira gukora mu mwaka wa 2016 ishyizweho n’itegeko rirebera ubuhanzi n’abahanzi bose bafite ibihangano bifatika bigomba kurindwa ngo birengerwe ku nyungu za ba nyirabyo n’imiryango yabo.

Iyi sosiyete mu gihe imaze ikora ikurikirana, ikishyuriza abahanzi ndetse ikabagezeho amafaranga avuye mu bihangano byabo kugeza imyaka irenze 50. Amafaranga yateguwe yo gusaranganya abahanzi yishyujwe utubari, resitora na Hotel kuva mu mpera za 2017 kugera ntangiriro za 2019.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU