Ikipe yabigize umwuga mu gusiganwa ku magare mu Rwanda Benediction Excel Energy yaje ku mwanya wa gatatu ku mugabane wa Africa ndetse n’u Rwanda nk’igihugu ruza ku mwanya wa gatanu nk’uko byatanganje n’impuzamashyirahamwe UCI.

Image result for Benediction xcel energy"

Union Cyclist International yagaragaje ko ku rutonde rw’amakipe y’ibihugu  Afurika y’Epfo yafashe umwanya wa mbere n’amanota 3497.67 mu gihe Erythrea yaje ari iya  kabiri n’amanota 2511.5, u Rwanda ruri kuzamuka neza muri uyu mukino  ruri ku mwanya wa gatanu n’amanota 840.

Dore uko ibihugu bitanu bya mbere bikurikirana muri Afurika:

1. South Africa 3 497.67
2. Eritrea 2 511.5
3. Algeria 2 019.33
4. Morocco 902
5. Rwanda 840

Mu cyiciro cy’amakipe, n’ubundi Afurika y’Epfo ikomeje kwiganza kuko  ikipe ya Pro Touch  yo muri Afurika y’Epfo iyoboye izindi n’amanota 766 ikaba ikurikirwa na Sovak ifite amanota 497.66, Benediction Excel Energy yo mu Rwanda iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 308.75.

Dore uko mu cyiciro cy’amakipe 5 ya mbere akurikirana:

1. ProTouch 766
2. Sovak 497.66
3. Benediction Excel Energy 308.75
4. TEG ProCycling 280
5. Guericiotti-Kiwi Atlantico, 114

Uru urutonde rushyirwa hanze hakurikijwe uburyo amakipe ndetse n’ibihugu uko biba byaritwaye mu marushanwa atandukanye bitabiriye mu mwaka ndetse hakarebwa amanota bakusanyije muri ayo marushanwa ubundi hagakorwa urutonde.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU