Umukunzi wacu arifuza ko mwamugira inama ku kibazo kimuremereye cyo kugira amavangingo menshi mu gihe cyo gutera akabariro n’umukunzi we abona ko bigiye kubatandukanya.

Amavangingo menshi agiye kuntandukanya n’umukunzi wanjye

Nkuko yatwandikiye abidusaba, uyu mukobwa yagize ati ndi umukobwa, mfite imyaka 24 nkaba maze imyaka 2 nkundana n’umusore, arankunda nkamukunda.

Tugikundana nari naranze ko dukora imibonano mpuzabitsina tutararushinga nawe arabinyemerera gusa uko igihe cyagiye gishira, twagiye turushaho kwiyumvanamo kubera uburyo twabanaga, uko twaganiraga mbese uburyo buri wese yabaga hafi yundi.

Nyuma rero yaje kumbwira ko kwihangana agategereza bitamworoheye, ko rwose bimunananiye kandi nanjye ntababeshye rwose numvaga ntangiye kujya mbyifuza.

Twaje kugeraho rero kwihangana twese biratunanira turaryamana ndetse tugirana ibihe byiza cyane. Kuri njye iyo tubikoze biranshimisha cyane gusa tujya kurangiza uburiri bwabaye amazi hose, kandi umukunzi wanjye ntabikunda. Nagerageje kubyirinda ariko byaranze.

Ikibazo mfite rero ubu, ni uko mbona bigiye kuzadutandukanya kuko umukunzi wanjye bitamushimisha na gato nkuko ahora abimbwira, kandi rwose ndamukunda pe.

Ikindi kibazo mfite ni uko njya numva ngo abandi bagabo ni byo bakunda nkibaza impamvu umukunzi wanjye abyanga.

Ubu se nzabigenze nte kugirango bye kumbaho amavaangingo menshi agabanuke? Byaba se ari uburwayi cyangwa? None se niba koko abagabo ari byo bakunda, uyu mukunzi wanjye ntirwaba ari urwitwazo kugirango anyange? Mungire inama z’icyo nakora ndabinginze kuko sinshaka ko dutandukana.

2 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU