Mbere yuko dutangira Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 19, duherukana muri Season 1 Episode 18 Luc afashwe n’abantu atazi…

Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 19

Arakomeza ati ”Ntanicyintu tuvuganye maze bahita banyambika igitambaro ku maso, kumbe aho hafi hari imodoka, bahita banyinjizamo, ubundi baranjyana.twagiye urugendo rurerure, gusa ntanumwe wavugaga n’ijambo narimwe ubwo twageze iyo banjyanye, bankura mu imodoka banyambura cya gitambaro nsanga nahantu mu cyumba kinini, ndebye imbere mbona hahagaze umugabo, ahita ahindukira maze arabwira ati “bite musore wanjye?”,sinamusubiza. aba arambwiye ati “humura kandi nizereko ntakintu cyakubayeho.”

Nanjye ndamubaza nti “ese wowe uri nde? kandi uranshakaho iki?” aransubiza ati “impamvu nkunkuzanye hano, ndashaka ko hari ikintu umfasha gusa nubyemera araba ari amahirwe utabyemera ni urupfu.” ndamubaza nti” ni ibiki se?” arambwira ati “ngiye kugutuma muri tanzania, kuncururiza urumogi, kandi ubwirinzi bwose ni ubwawe, ikindi kandi nuhomba nzakwica”. Mbandamusubije nti “ibyobyo byibagirwe , ahubwo nyica hakiri kare, nyica,nyica.”

Ako kanya numva abantu benshi barasetse, maze mpitankangukira hejuru, kuko byose nabirotaga gusa sinzi impamvu nabirose, nuko abo banyeshuri twabanaga barambaza bati” ninde ugiye ku kwica mwa? cyanqwa wasaze?.”

Ubwo twahise tujya kwishuri, nkabona ibirikuba byose bimeze nk’ibyo narose mu nzozi,kuko Jolie yahise ansanga aho narindi ,arambobera ,turaganirab,mwemerera urukundo ,kugirango nkize ALINE ,kuko hari kumugoroba ,arambwira ngo azambwira ibinyerekeyeho byose ejo ,aragenda,ALINE nawe yari aho hafi , aza kunshimira .

Nkimarakubbona ko ibyo narose byose byambayeho,kuko nahise mfukama hasi ndasendasenga nti”nyagasani nkeretse ubuzima bwanjye , kuko ngiye kunyura munzira narose nafatiwe mo nabagome.” Ndangije ndataha,ariko ngeze muri rya vene ryerekera ku icumbi ubwoba buranyica , ako kanyampita mbona abagabo bameze nkababandi narose mbagera imbere ntihagira icyo bantwara amahirwe ndahatambuka mpitangera mugipangu,gusa nibajije aho inzozi zanjye zihuriye nabo bagabo,biranyobera.

Ubwo iyo minsi yakomeje kwicuma,mu kigo ntangira kumenyerana na Jolie nkumukunzi,ariko bya nyirarureshwa,akanyitaho,akanganiriza,gusa byose numvaga ntacyo bimbwiyw,kuko haburaga igihe gitoya ngo mve muri icyo kigo.

Ubwo Jeanete nawe yakomeje gufuha,ariko birangira abonye nta kundi yabigenza,araza arambwira ati ”Luc, ibintu byose mbivuyemo,gusa byanga byakunda dufite ahandi tuzahurira,rwose baho utuje,sinzongera kugutesha umutwe,kuko warangije guhitamo”. Ibyo narabyumvise,gusa mwibukeko yambwiyeko azashaka inzira zose zishoboka azabicishamo kugira ngo njye nawe dukundane,ibyo nabyo nabibitse ku mutima,ariko ndamubwira nti ”byose ni wowe wabiteye,kuko iyo wemera ko dukundana kare,ntibiba byaragenze gutya”.

Ibi byose birangiye,twahise twinjira mu gihe cy’ibizamini,nabikoze ntuje kuko nari nsigaranye na Jolie wenyine,kuko na Jose we yari yarasubiye iwabo ku ivuko,ubwo njye nawe ntaho twari tugihurira,nubwo yakundaga kumpamagara kuri phone cyane.

Ibizamini birangiye,ubwo twari muri chaumage,Diane yarampamagaye,maze arambaza ati”Luc,nanubu ntago urabona icyo wakora koko kugira ngo umfashe?” numvise nta kundi nabigenza,mwemerera ko ngiye gukunda Chance,ariko nkazamukunda ari uko amaze kumusubiza umwana we.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo dutahe,Jolie yaje kundeba,arambwira ngo tujyane gutembera,kuko bari bamaze kuduha uruhushya rwo gutembera no kugura ibintu byose bizadufasha gutaha ejo.Ubwo twaratembereye,umunsi wose turawuryoshya,ambwira ibye byose,arambwira ati ”Luc,njye na we tugiye gutandukana,gusa ntago nifuza ko byaba ibya burundu(mwibuke ko yigaga muwa 6 kandi bo bazasigara barimo gukora ikizamini cya leta),ndifuza ko nzaza iwanyu,ndetse nzanye na maman wanjye”. Nta kindi namubwiye,uretse kuvuga nti ”ntakibazo rwose chouchou”.

Uwo mugoroba wose,abakobwa benshi baje kundeba,bari kunsezeraho,nabo ntakekaga,baje kumbwira ko bankunda,ngo ariko babuze aho babihera.iryo joro twafashe indanga manota,ngize amahirwe nsanga nagize amanota meza, kuko nari mfite 87% ku mwaka wose,ubwo abanyeshuri twese dusezeranaho mu kigo,ubundi tujya ku macumbi,kuryama ndetse no kwitegura gutaha mu gitondo.Bidatinze mu gitondo,karekare nafiye kubona,mbona ibintu byantangaje cyane ndetse bikanantungura,kuko………………..EPISODE 20 LOADING >>>

LUC ARATASHYE AVUYE KU ISHURI,KANDI UMWAKA WUNDI NTAZAHAGARUKA,ESE BIZAGENDA GUTE??HAZAKURIKIRAHO IKI?? WE NA ANET BAZABONANA??

Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 19 yanditswe na: IGNACE DUKUZIMANA@ancestorignacedukuzimana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU