Ikipe ya APR Fc yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Mbere, yerekeza mu karere ka Nyagatare kwitegura umukino  w’umunsi wa cumi wa Shampiyona y’u Rwanda 2019-20.

APR Fc yagiye mu karere ka Nyagatare kwitegura Sunrise

Biteganyijwe ko ikipe ya APR Fc iza kurara i Gabiro mu kigo cya Gisirikare ikaza kuhakorera imyitozo ya nyuma uyu munsi yitegura umukino wo ku munsi w’ejo kuwa Kabiri i Tariki 26 ugushyingo 2019, ari naho izahaguruka yerekeza mu mujyi wa Nyagatare.

Kapiteni Manzi Thierry mbere y’uko bahaguruka yavuze ko intego ibajyanye ari ukuzana amanota atatu.

APR Fc yagiye mu karere ka Nyagatare kwitegura Sunrise

Ati: Sunrise ni ikipe nziza inahagaze neza muri shampiyona ifite abakinnyi beza ndetse n’abatoza beza ariko natwe turiteguye neza intego yacu tumanukanye i Nyagatare n’ukuzamukana amanota atatu ku munsi w’ejo”.

APR Fc yagiye mu karere ka Nyagatare kwitegura Sunrise

APR FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota makumyabiri na rimwe ndetse n’ibitego icumi izigamye mu gihe Sunrise bazakina nayo yo iri kumwanya wa gatandatu n’amanota cumi n’ane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU