Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga  ni umunyarwenya  umaze kubaka izina hano mu Rwanda   nyuma yo kuba ari umucuruzi uyu musore amaze kwigarurira  imitima ya benshi mu rwenya rwe rugaruka ku kwigana abapasiteri benshi bigendeye kubyo bigisha we ahinduramo  Urwenya .

Uyu  mugabo watangiye  ibijyanye no guterwa urwenya  mu ntangiriro z’uyu mwaka  yaduhishuriye uburyo nyuma yo  kugenda akora  amashusho menshi akayashyira kuri youtube agakundwa na benshi  yadutanagrije ko ibyifuzo by’abakunzi byinshi biba bimusaba  gushing itorero rye  kuko  babona uwo ariwo  muhamagaro Imana yamuhamagariye .

Mu Kiganiro n’umunyamakuru wacu uyu mubyeyi w’abana batatu n’umugore umwe  yatubwiye ko  mu gihe gito amaze  mu kazi ko gutera urwenya amaze kwakira  ibitekerezo birenga  ibihumbi n’ibihumbi bimusaba ko  yagakwiye kubashingira itorero bakajya baza  kurisengeramo .

Yagize  ubu ndi  muri  gahunda  yo gushaka ibyangombwa  byo kuba nashinga itorero ryanjye  nkuko burya  iyio abantu bakubonamo umuhamagaro wo kuba wababera  umushumba  ntiwakabimye  amatwi , gahunda yo narayitangiye  kandi nizera ko bijyanye n’amategeko y’igihugu cyacu  bizakunda  nkigisha  ijambo ry’Imana mu  buryo bwa Kinyamwuga  bitari  gutera urwenya gatanga ubutumwa bwiza bw’Imana .

Tumubajije niba abona nta  mbogamizi  azagira haba mu kazi ke yadusubije ko gukorera  Imana ari akazi katoroshye ariko we  akaba yumva  ko kubeara ubushobozi yiyumvamo ndetse  n’umuhamagaro we  bitazamubuza kubikora ndetse n’akazi ke akagakomeza  kuko ariko kamubeshejeho .

Bishop Gafaranga  mu gusoza  twamubajije  niba  nta na rimwe arahura n’ingorane kubera abakirisitu bashobora kumwibeshyaho bitewe n’urwenya akina akaba yafatwa nk’ushaka kugoreka ijambo ry’Imana, yabihakanye ahubwo avuga ko hari benshi bamweretse ko bakunda urwenya rwe.

Yagize ati”Abaramuka babikoze ni abatazi ijambo, riragororotse nibo baba bagoramye. Ijambo ry’Imana rivuga ko ryubatse ku rutare nta muntu warinyeganyeza. “

Uyu mugabo avuga ko hari ibyo akina kenshi agasanga bihuye n’ukuri kw’ibiba mu buzima busanzwe ndetse bamwe mu bahuye nabyo bakamusaba guhura ngo bamuhe ubuhamya. Iki we akagifata nk’imbaraga zituma aguma muri uyu mwuga.

 

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU