Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) rukorera i La Haye mu Buholandi, rwakatiye Bosco Ntaganda gufungwa imyaka 30, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo iby’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, yakoreye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ntaganda wahoze ayoboye Umutwe w’Inyeshyamba wa Forces Patriotiques pour la Libération du Congo (FPLC) yashinjwaga ibyaha bitanu byibasiye inyokomuntu n’ibyaha 13 by’intambara yakoze hagati ya 2002 na 2003.

Igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe ni cyo kirekire uru rukiko rutanze mu mateka yarwo, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gukoresha ubucakara bushingiye ku gitsina. Ni we wa mbere uhamijwe icyo cyaha, aba n’uwa kane uru rukiko ruhamije icyaha kuva rwashingwa mu 2002.

Mu byaha Ntaganda ashinjwa  harimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, ubujura, gukoresha abana mu bikorwa by’intambara n’ibindi. Urubanza rwe rwatangiye mu 2015, rupfundikirwa muri Kanama umwaka ushize.

Ntaganda yageze mu burokobwa CPI muri 2013 ubwo yarwishyikirizaga. Mu rubanza rwe urukiko rwumvise abatangabuhamya 80 b’uruhande rw’ubushinjacyaha n’abatangabuhamya 19 b’uruhande rw’uregwa. Humviswe kandi n’abatangabuhamya batatu b’imiryango yagizweho ingaruka n’ibyo Ntaganda ashinjwa.

Muri uru rubanza rumaze imyaka itatu, Ntaganda yaburanye ahakana ibyaha.

Ntaganda wahaye izina rya ’Terminator’ yavukiye mu Rwanda mu 1973. Yaje kwimukira i Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aza kujya mu Ngabo zari iza FPR Inkotanyi mbere yo kuba inyeshyamba muri Congo.

Ni Général wabaye mu ngabo za Congo hagati ya 2007 kugeza mu 2012. Mu mwaka wa 2013 yahungiye muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda asaba gushyikirizwa ubutabera dore ko yashakishwaga ku byaha ashinjwa.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU