Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero mu kabari gaherereye mu gace ka Rohero, mu mujyi wa Bujumbura batatu bahasiga ubuzima abandi barakomereka barimo na nyiri akabari.

Burundi: Abagizi ba nabi bagabye igitero i Rohero mu mujyi wa Bujumbura

Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019, ahagana saa tatu z’ijoro , abakigabye bakaba bari mu modoka yo mu bwoko bwa Ractus, ngo bakaba bari bafite intwaro zo mu bwoko bw’imbunda na gerenade.

Akabari abo bagizi ba nabi bagabyeho igitero kazwi nka “Bar Chez Gilbert”, gaherereye i Muyinga-Rohero, mu mujyi wa Bujumbura.

Ikinyamakuru Sosmedias/Burundi dukesha iyi nkuru gitangaza ko abakigabye bamishije urufaya rw’amasasu mu kabari, abapfuye bakaba baranyweraga kuri comptoir.

Bitangazwa ko hatamenyekanye intego y’iki gitero, “Ntabwo bigeze basahura, mbere yo kurasa, hari umuntu wagendaga abayobora abereka uwo barasa.”

Nyuma ya batatu bahaburiye ubuzima, abandi batanu barakomeretse barimo na nyiri iyi bar, ubu bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bitandukanye byo muri Bujumbura.

Mbere y’uko bagenda, ngo basize bahateye gerenade kugira ngo hatagira ubakurikira.

Polisi y’u Burundi itangaza ko abagizi ba nabi bahise bahunga, gusa ikaba yataye muri yombi bamwe mu bakoraga muri aka kabari mu gihe ikirimo gukora iperereza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU