Ku munsi w’ejo ku wa 13 ugushyingo nibwo havuzwe amakuru y’icikamo rya rya Daymakers aho inkingi za mwamba 5k Etienne na Japhet bahamije ko batazongera gukorana na Kibonye washinze iri tsinda.

Etienne na Japhet batangaje ko bazakomeza gukorana ukwabo gusa Clapton Kibonke yasonauriye ikinyamakuru Igihe ko ibyo bari baravuganye byageze ku ndunduro “Umwaka twari twarihaye warangiye, ubu nabo bagiye gukora ibyabo”. Clapton avuga ku igenda rya Japhet na 5k Etienne.

Aba basore bari ishyiga ry’inyuma muri daymakers batangaje ko batazongera gukorera muri daymakers babicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo “Nshuti namwe bavandimwe ndabamenyesha ko guhera tariki 13 Ugushyingo 2019 ntakibarizwa muri Daymakers. Mugire ibihe byiza”.

Aba batandukanye mu gihe baherukaga gukorana igitaramo bise Bigomba Guhinduka cya kabiri i Kigali, ari icya mbere n’icya kabiri ni ibitaramo byagiye byitabirwa cyane.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU