Abahanzi bagize inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby yashinzwe n’icyamamare mu njyana ya Bongo Flava Diamond Platnumz bafashe umwanzuro ko batazongera gutumira umuhanzi Ali Kiba mu iserukiramuco rya Wasafi Festival.

Diamond Platnumz na Wasafi Classic Baby basezeye kuri Ali Kiba bamusiga ari nyakamwe

Umugabo witwa Babu Tale wo muri Wasafi Classic Baby, usanzwe akora imirimo yo kuba ucunga inyungu z’umuhanzi Diamond Platnumz, yasubije Ali Kiba ku butumwa bwe ko bamusiga wenyine ubwo yageragezaga kumusaba ngo azitabire ibitaramo bizabera mu iserukiramuco rya Wasafi Festival 2019 rizabera mu bice bitandukanye bya Tanzanie rihereye mu mugi wa Dar es Salaam.

Uyu Babu Tale mbere y’uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yegereye Ali Kiba amusaba ko yazaba umwe mu bahanzi bataramira abanya Tanzanie muriki cyiciro cy’iri serukiramuco, avuga ko nubwo umuziki ari ihangana ariko bitababuza gushyira hamwe muri iri serukiramuco ngarukamwaka.

Ali Kiba na Harminize bari mu bahanzi bari bitezwe ko batazabura muri iri serukiramuco rya Wasafi Festiva 2019 gusa byarangiye Harmonize avuze ko azaba yagiye gutaramira mu bindi bitaramo naho Ali Kiba avuga ko ubutumire yari yabonye butasubijwe nawe ahubwo ari ba rushimusi basubije mu cyimbo cye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU