Ku wa gatanu ubwo umuhanzi Diamond Platnumz yajyaga kureba ahari kubera ibitaramo bya Wasafi Festival 2019 i Dar es Salaam yanerekanye amamodoka arimo iye, nyina ndetse n’umufasha we Tanasha Donna.

Mama Dangote's birthday ride next to Diamond's

Platnumz yageze ahitwa Kijitonyama ari mu modoka nziza ya Land Cruiser y’umukara ndetse anaboneraho kwerekana amamodoka yose ari mu ibara ry’umweru yaguriye umunyamakuru wamubyariye umwana we wa kane n’iya nyina Sandra Dangote ndetse yanavuze ko ari ibipupe.

Imodoka uyu muhanzi ukomeye muri Africa yaguriye nyine umubyara n’umugore we ngo yazibaguriye ku isabukuru yabo y’amavuko dore ko bose banayihuriyeho ku wa 7 Nyakanga, Diamond Platnumz nawe arateganya kwigurira imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce ku munsi w’amavuko nawe ahuriraho n’umuhungu we Naseeb Junior.

Iserukiramuco rya Wasafi Festival 2019 ryatangiriye i Dar es Salaam muri Tanzanie ku 9 ugushyingo  ndetse rikaba rigomba no gukomereza mu bice bya Tanzanie, ibi bitaramo kandi byitabiriwe n’umunyarwanda Ngabo Medard.

Reba amashusho Diamond Platnumz yerekana imodoka yaguriye nyina n’umugore we.

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU