Abahanzi Diamond Platnumz n’umugore we baheruka kubyarana umwana bakamwita Naseeb Junior ntabwo bakoreye umwana wabo ibirori uko biteganywa n’idini ya Islam babarizwamo nyuma y’iminsi 40 avutse.

Tanasha Donna and Diamond Platnumz announce a new date for Naseeb's 40 day celebration

Ibirori byari gukorerwa Naseeb Junior wafungurijwe urukuta kuri instagram ataramenya kuvuga na murandasi byimuriwe itariki uko bitanagazwa n’aba bahanzi, gusa abafana b’ibi byamamare ntabwo babashije kubyihanganira babanenze cyane kuko bagombaga kubyubahiriza uko idini ribibasaba nk’uko babikoze kandi no ku bana ba mbere Diamond Platnumz yabyaye.

Naseeb Junior yavutse ku wa 2 ukwakira ndetse yakagombye kuba yarakorewe ibirori mbere y’icyumweru gitambutse ku wa 10 ugushyingo ariko ababyeyi bakimuye maze bagishyira ku wa 26 ugushyingo ku mpamvu batatangaje maze abafana ntibabyakire neza.

Diamond Platnumz aherutse mu bitaramo byabereye mu iserukiramuco rya One Africa musics Fest aho yahuriyemo n’ibyamamare biri ku gasongero k’umuziki wo muri Africa uyu mwaka,aheruka no gutangaza ko azafashisha abarwayi amashiringi angana na 20 ku ijana y’azava mu bitaramo bya Wasafi Festival 2019.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU