Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza gahunda z’ibitaramo bya Wasafi Festival 2019,yavuze no ku mafaranga 20% azoherezwa mu gufasha abarwayi kwa muganga ndetse nawe yiyemeza kuzafasha abana 10 mu bazabagwa umutima.

Image result for wasafi festival 2019

Diamond yavuze iby’ubu bufasha buzahabwa amashiringi makumyabiri ku ijana mu azava mu bitaramo byanyuma by’iri serukiramuco mu gihe umuyobozi w’umugi wa Dar es Salaam Paul Makonda yari yatangaje ko hari abarwayi 517 baturuka mu gihugu hose bafite ikibazo cy’ubwishyu bwo kubagwa umutima mu bitaro bya Jakaya Kikwete Cardiac Institution (JKCI).

Diamond Platnumz yavuze ko atajya abona amahoro igihe yumvishe ikibazo cy’aba bana bafite ikibazo cy’ubuzi“Nabaye ku muhanda, nzi uko ibibazo abantu bahura nabyo biryana, niyo mpamvu niyemeje gufasha aba bana” Diamond Platnumz abwira igitangazamamkuru cya Wasafi Media impamvu yiyemeje gufasha abarwayi.

Ibi bitaramo biteganijwe ko bizatangira ku wa 9 Ugushyingo bikazatangirira mu mugi wa Dar es Salaam bikazakomereza muri Tanzanie national Arena, biteganijwe ko bizitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Wizkid wo muri Nigeria, Harmonize na Ali Kiba bombi bafite ubwamamare bwubashwe muri Tanzanie.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU