Dore abakinnyi Umutoza Mashami Vincent ashobora kuzitabaza mu mikino ya Mozambique na Cameroon yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa.

Dore abakinnyi Mashami Vincent azitabaza mu mukino wa Mozambique

Umutoza w’u Rwanda Mashami Vincent uyu munsi i Tariki 06 ugushyingo 2019 nibwo yatangaje urutone rw’abakinnyi bazamufasha gukina imikino yogushaka itike y’igikombe cy’Afrika izabera mu gihugu cya Cameroon mu mwaka wa 2021.

Ikipe izaza ku mwanya mwiza itari Cameroon izabona itike yo kujya muri iyi mikino ya nyuma. Bivuga ko itike 1 izava hagati y’ikipe izaitwara neza muri ibi bihugu 3 ukuyemo Cameroon ifite tike nk’igihugu kizakira.

Uru rutonde rw’aba bakinnyi ruragaragaraho Emery Mvuyekure wa Tusker FC waherukaga mu ikipe y’igihugu k’umukino Amavubi yatsinzwemo na Cote d’Ivoire, Ally Niyonzima ukina muri Oman na we waherukaga mu Mavubi icyo gihe.

Salomon Nirisarike uherutse guhindura ikipe akerekeza muri FC Pyunik yo muri Armenia mu cyiciro cya mbere, nawe yagaragara mu Mavubi nyuma yo gusiba umukino wa Seychelles.

Myugariro Kayumba Soter wa AFC Leopards akaba na kapiteni w’iyi kipe ntabwo agaragara k’urutonde rw’abakinnyi Mashami Vicent azakoresha muri iyi mikino ibanza yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa, kimwe na Usengimana Faustin wa Buildcon FC yo muri Zambia umaze na we igihe adahamagarwa.

Yannick Mukunzi ukina muri Sweden waherukaga ku mukino wa Seychelles akanitwara neza, na we ntabwo ari mu bakinnyi bahamagawe kuri uyu mukino kubera ikibazo cy’uburwayi.

Amavubi aratangira imyitozo kuri uyu wa kane ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu ukuyemo aba APR FC bafite umukino ku wa 5 na Kiyovu Sport.

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda baratangira kuhagera kuri uyu wa kane, abenshi bategerejwe mu mpera z’icyumweru nyuma y’imikino ya za shampiyona barakina mu makipe yabo.

Amavubi azakina na Mozambique tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, ahite agaruka mu Rwanda gukina na Cameroon nyuma y’iminsi 3 tariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo. Itsinda rya 6 Amavubi abarizwamo ririmo ikipe ya Cape Verde, Mozambique na Cameroon.

Dore urutonde rw’abakinyi bazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa:

Goalkeepers: Ndayishimiye Eric (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports), Habarurema Gahungu (Police FC) and Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya).

Defenders: Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Mutsinzi Ange (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA) and Nirisarike Salomon (Pyunik FC, Armenia).

Midfielders: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Niyonzima Ally (Al Bashaer, Oman), Niyonzima Olivier (APR FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Muhire Kevin (Misr El Makkasa, Misiri), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium) and Manishimwe Djabel (APR FC).

Forwards: Mico Justin (Police FC), Usengimana Danny (APR FC), Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Pétro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club, UAE), Iyabivuze Osée (Police FC) and Sibomana Patrick (Young Africans, Tanzania).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU