Eddy Kenzo yasubije inshuti ze zari ziyemeje kumukusanyiriza amafaranga yo gukora nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere Rema Namakula wamutaye akajya kwibanira n’undi mugabo.

Image result for Eddy KenzoUmuhanzi Edrisah Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo yakoresheje amagambo arimo ijambo inzoka asubiza abamukunda bari bafashe icyemezo cyo kumwunganira mu bukwe bwe”Ngiye gufata igihe cyo kubitekerezaho mbere yo kongera kujya mu rukundo. Bavuga ko yo umuntu arumwe n’inzoka bwa mbere, iyo bibaye ubwa kabiri agira isoni. Ntabwo niteguye kongera kujya mu rukundo“.

Abafana b’uyu muhanzi bayobewe icyo Eddy Kenzo yashakaga kuvuga akoresha ijambo inzoka avuga ku mugore we, Eddy Kenzo yavuzwe mu rukundo n’umuganga wo muriki gihugu cya Uganda nyuma yo gutandukana n’umugore we yakundana Rema.

Eddy Kenzo aheruka guca agahigo mu bihembo bya Africa Entertainment Awards biheruka gutangirwa muri Chicago kandi mu cyumweru gishize yitabiriye ubutumire bwa President wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni n’ubwo atigeze avuga ibyo bavuganye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU