Umuhanzi Eddy Kenzo uheruka kubengwa n’umugore we Rema agahita yigira mu rukundo n’umuganga witwa Dr. Hamzah Ssebunya yamwifurije kugira umuhango mwiza wo gusabwa mu butumwa bugufi.

Hamzah and Rema will hoild their introduction ceremony on November 14, 2019

Mu butumwa Eddy Kenzo yoherereje uwahoze ari umugore we yamwifurije kugira ibihe byiza cyane ntiyite kubyo abanzi be bavuga ahubwo arebe ibimufitiye akamaro , nubwo byakemanzwe na Hamzah yibaza niba ubwo butumwa bwaba bumuvuye ku mutima. Byari byavuzwe ko Eddy Kenzo azaba ari mu bukwe bwa Rema akabuhuriramo n’umwana bafitanye witwa Aamaal Musuuza.

Umuhanzi Eddy Kenzo ari i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu aho yitabiriye iserukiramuco rya One Africa Music Fest aho azahuriramo n’ibyamamare muri muzika ya Africa barimo n’umunyarwanda Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU