Ferwaba iratangaza ko ridashyigikiye abantu basigaye baza guterera ivi muri Sitade ya Basketball Arena, basaba abakunzi babo kuzabana.

Ferwaba iramagana abantu baterera ivi mu gihe cy'imikino

Ibi Ferwaba yabitangaje nyuma y’aho ku wa gatanu w’icyumweru gishize Rukundo Fabrice ukinira Espoir Basketball Club yarogoye ibirori bya BK All-Star Game, akambikira umukunzi we impeta imbere y’abari muri Kigali Arena amusaba ko yazamubera umutwe undi na we akamubera umutima.

N’ubwo kuri bamwe byabaye nk’agashya uriya musore yakoze, akanasiga umugani Ferwaba yatangaje ko yifuriza ibyiza Rukundo n’umukunzi we, gusa yibutsa abantu ko nta wukwiye kurogoya umukino runaka ngo awukoreshe mu nyungu ze bwite.

Ferwaba iramagana abantu baterera ivi mu gihe cy'imikino

Ni mu butumwa iri shyirahamwe ryatambukije kuri Twitter.

Ubu butumwa bugira buti” Kwambika umukunzi impeta umusaba ko muzabana ni igikorwa bwite cy”umuntu kitagomba gukorerwa mu kibuga cya Basketball y’ababigize umwuga. Turifuriza iyi Couple [Fabrice n’umukunzi we] ibyiza, ariko amahame ya Ferwaba ntabwo yemera ko hari abarogoya imikino basaba abakunzi babo ko bazabana cyangwa ibindi bikorwa by’inyungu zabo bwite.”

Ibi byanashimangiwe na Banki ya Kigali isanzwe itera inkunga shampiyona ya Basketball hano mu Rwanda, ivuga ko nk’umuterankunga wa Basket y’umwuga idashyigikiye ibisa n’ibyo Fabrice yakoreye muri Kigali Arena.

Ferwaba iramagana abantu baterera ivi mu gihe cy'imikino

BK bagize bati” Muri Banki ya Kigali dushyigikira Basketball igendera ku mategeko n’amabwiriza mpuzamahanga. Dufatanyije na Ferwaba, ntabwo twemera igikorwa cyose cy’umuntu ku giti cye kinyuranyije n’amabwiriza. Turashaka ko abantu baryoherwa na Basketball ariko igendera ku mategeko yashyizweho.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU