Ku munsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Gasogi United ibashije kubona amanota atatu yo mu rugo, nyuma yo kumara Imikino 5 itabasha gutsinda muri iyi shampiyona.

Gasogi United yakoreye Sunrise Fc ibyo Rayon Sports yananiwe

Umutoza wa Gasogi United, Guy Bukasa yari yakoze impinduka mu izamu, Munezero Patrick afata umwanya wa Isingizwe Patrick washinjwe gutsindisha ikipe mu mukino uheruka.

Gasogi yafunguye amazamu ku munota wa cyenda w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Kayitaba Jean Bosco wacenze abakinnyi babiri b’inyuma ba Sunrise FC nyuma yo guherezwa na Manace Mutatu.

Ibyishimo by’iyi kipe yazamutse uyu mwaka ntabwo byamaze akanya kuko ku munota wa 14 gusa, Wangi Pius yishyuriye Sunrise FC mu gihe uyu mukinnyi ukomoka muri Uganda yatsinze ikindi gitego ku wa 34, yuzuza ibitego bitandatu muri Shampiyona.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Gasogi United, Umunyezamu wa mbere Cuzuzo Gaël wari umaze imikino ine adakina kubera imvune, asimbura Munezero Patrick.

Kayitaba Jean Bosco yongeye kwishyurira Gasogi United ku munota wa 49 ku gitego cyiza cy’ishoti rya kure mu gihe Tidiane Koné yatsinze icya gatatu ku munota wa 76.

Sunrise FC yashakaga uko yakwishyura, yatsinzwe igitego cya kane habura iminota itandatu ngo umukino urangire, gitsinzwe na Muganza Isaac wari umaze akanya asimbuye Mutatu, ku mupira yahawe na Kayitaba Bosco. Umukino warangiye aro ibitego 4 bya Gasogi Utd kuri 2 bya Sunrise Fc.

Gutsinda uyu mukino byafashije Gasogi United kugira amanota 10 ku mwanya wa munani mu gihe Sunrise FC yagumanye amanota 11 ku mwanya wa gatandatu.

Gasogi United yakoreye Sunrise Fc ibyo Rayon Sports yananiwe

Gasogi United yakoreye Sunrise Fc ibyo Rayon Sports yananiwe

Gasogi United yakoreye Sunrise Fc ibyo Rayon Sports yananiwe

Gasogi United yakoreye Sunrise Fc ibyo Rayon Sports yananiwe

Amafoto: Uwihanganye Hardy

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU