Gihozo Pacifique  ni umukobwa  umaze igihe kitari gito  muri muzika  kabone ko mu myaka ibiri  amaze gukora  indirimbo zisaga  umunani  , uyu  mukobwa  ku gicamuso cyo kuri uyu wa mbere tariki ya  11 Ugushyingo  2019 yashyize hanze amashusho  y’indirimbo ye   nshya yise  Uzambabarire

Mu kiganiro  twagiranye na Gihozo Pacifique  yadutangarije ko indirimbo uzambabarire ari indirimbo ifite aho ihuriye nawe cyane kabone  ko yaririmbyemo inkuru mpamo ku rukundo rwe  n’umusore  bakundanaga

Yagize ati  nabonye nta kundio nabigenza kugira  mwereke ko  namuteye agahinda mpitamo  kubinyuza  mu ndirimbo kugira  ngo mwereko ari umuntu wa gaciro kuri njyewe kandi  nizeye ko  azambabarira agahinda namuteye

Yirinze gutangaza igihe yari amaranye n’uyu musore gusa avuga ko uburyo bari babanyemo bwatumye atekereza ko gutandukana kwabo kuzamugiraho ingaruka arakutiriza asaba imbabazi umusore ntiyamwumva kugeza ubwo anabinyujije mu ndirimbo.

Gihozo yemera ko yakoshereje uyu musore ariko kandi ngo umusore ace inkoni izamba bongera gusubira muri bya bihe by’umunezero. Ati “…Umusore naramurakaje aranyanga

. Namusabye imbabazi n’ubu ndi kumusaba imbabazi. Ni mu rwego rw’uko kuba atari mu buzima bwanjye biteye ikibazo.”

Yiteze ko kuba yabinyujije mu ndirimbo hari icyo biri buhindure ku mubano we n’uyu musore. Ati “Niba yarampaze burundu, ntazambabarira ariko niba yumva yarankundaga ashobora kugira impuhwe.”

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU