Hano kuri touch rwanda tugufasha guseka, Gorora imbavu wisekera hamwe nizi byendagusetsa tuba twateguriye ku munsi wo kuruhuka.

1. Umuhungu yagiye gukwa umukobwa maze sebukwe amuca ibihumbi 800000.
Umuhungu biramubabaza cyane atangira kwijujutira abo kwa sebukwe agira ati kera twakwaga isuka cyangwa inka kandi bakaguha umugeni w’isugi none ubu muraduca ariya mafranga yose kandi ku mukobwa waryamanye n’abagabo batabarika akanakuramo inda zitabarika.

Abo kwa sebukwe baramusubiza bati kuri iki gihe agaciro k’inkwano kariyongereye kuberako muri gutwara abakobwa bafite uburambe mu kazi

2. Korali Joriji yaririmbagamo yatumiwe mu giterane, bigeze saa sita Joriji yumva hanze inyama zirahumuye ariko atabonye ko urusengero ruri hejuru ya resitora.

Joriji yandikira sms Pasiteri amubwira ko yamusanga hanze bakavugana.

Pasiteri asohoka atazuyaje, ageze hanze Joriji aramubwira ati “Mugire zimwe mutogosa bamwe muri twe ntibarya amavuta.”⁠⁠ Gorora imbavu wisekera.


3. Umugore yakekaga ko umugabo we ajya amuca inyuma akaryamana n’umukozi wo mu rugo , rimwe ashaka kuzamwifatira maze abwira umukozi wo mu rugo ati jya iwanyu umareyo iminsi ibiri kandi mbere yo kugenda ntuze kugira umuntu n’umwe wundi ubibwira!

Ni uko umukozi aragenda maze umugore atangira gupanga ukuntu aza kumwifatira. Bigeze ninjoro umugabo abwira umugore ati reka njye kuba nirebera umupira muri salon, umugore ati genda nta kibazo. Ariko ubwo nyamugore akaba azi ko umugabo amubeshya ari imitwe yo kujya kuryamana n’umukozi.

Ni uko umugore ahita aca ku muryango wo mu gikari yinjira bucece mu cyumba cy’umukozi, arasasa akuramo imyenda azimya itara ariryamira. Agiye kumva yumva umuntu arakinguye, nta no kuzuyaza ahita ajya ku gitanda maze bakora ibyabo sinakubwira!

Bamaze umwanya umugore abwira wa mugabo ati harya ubwo cheri aha niho uba uje kureba umupira? Agiye kumva yumva wa muntu aramusubije ngo MBABARIRA SINARI NZI KO ARI WOWE MABUJA! Umugore yumva ijwi ni iry’umuzamu wabo arumirwa!

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU